Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwiyubaka, iri mu biganiro na rutahizamu Lola Kanda Moïse ukomoka mu gihugu cya Congo, akaba ari umwe mu bari kwitwara neza muri Shampiyona y’u Rwanda aho amaze gutsindamo ibitego bitandatu.
Uyu musore usanzwe akinira Gicumbi FC, kuri uyu wa Gatanu, tariki 26 Ukuboza 2025, nibwo yabaye umukinnyi wa gatatu watsinze ibitego bitatu mu mukino umwe muri Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/26, ubwo Gicumbi FC yatsindiraga Rutsiro FC i Rubavu ibitego 4-2.
Amakuru ari guhwihwiswa akaba ari kuvuga ko uyu mukinnyi ari mu bari kuganira na Rayon Sports kugira ngo bazayerekezemo muri Mutarama ubwo isoko ry’igura n’igurisha rizaba rifunguye mu gihe cy’ibyumweru bine.
