March 6, 2026

Muhanga: Abasaza barinubira abasore bashakira abagore mu nzu babanamo n’ababyeyi

Bamwe mu basaza bo mu mudugudu wa Muyebe ho mu kagari ka Ruhango, umurenge wa Rongo ho mu karere ka Muhanga baravugako babangamiwe n’abana b’abasore bagera igihe cyo gushaka abagore bakabazana mu nzu z’ababyeyi.

 

Umwe mu baturage wavuganye n’umunyamakuru wa Radio/TV1 yagize ati: “Umwana ubyirutse cyangwa iyo ashayse kubaka urwe rugo amuzana mu rugo dutuyemo. Ndamufite witwa Minani yarongoreye iwanjye mu nzu”.

 

Uyu muturage uvuga ko yitwa Ayirwanda Gelard agaragaza ko bibangamye cyane ngo kuko ashobora gusohoka nijoro akubwe bikaba byamutera isoni gusohoka bitewe n’uko aba atekereza ko arahura n’umukazana na we avuye mu bwiherero.

 

Undi yagize ati: “Nari naragiye gushaka imibereho, ngarutse nsanga umuhungu yavuganye n’umukobwa araza amukubita mu gikoni. Nta kundi nagombaga kubigenza rero, sinashoboraga kurwana na we, nakoze ibishoboka byose ndamwihorera kuko nta handi nagombaga kumushyira”.

 

Bamwe mu bagabo bavugwaho kurongorera mu ngo z’ababyeyi babo bavuga ko ibi babiterwa n’ubukene ko igihe baramuka babonye amikoro bajya kubaka inzu zabo. Gusa ababyeyi babo bo bakavuga ko ubuyobozi bwari bukwiriye kujya bubibutsa ko bishobora guteza amakimbirane mu ngo.