Mu kiganiro umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yahaye abanyamakuru, yatangaje ko yanyuzwe n’abakinnyi bashya iyi kipe yaguze muri Mutarama 2026, ndetse bizeye kwitwara neza.
Ubwo yari abajijwe niba yaranyuzwe n’abakinnyi bashya, Bruno Ferry yavuze ko ari abakinnyi beza bazamufasha ku mukino wa APR FC n’indi ya shampiyona isigaye.
By’umwihariko uyu mutoza yagaragaje ko Aziz Ben Dao ari umukinnyi mwiza cyane babanye muri Accra Alliance kandi ari kugenda amenyera neza.
Rayon Sports ikaba ikomeje kwitegura umukino uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Mutarama 2026 saa 18:30 muri Stade Amahoro aho izacakirana na APR FC, umukino ukazabanzirizwa n’uwa Indahangarwa WFC na Rayon Sports WFC uzaba saa Cyenda.