Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasabye abantu by’umwihariko urubyiruko guhagarika imyitwarire yo guhora bagereranya abahanzi nyarwanda, cyane cyane abakunda guhanganisha The Ben na Bruce Melodie.
Ibi yabigarutseho abinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X (Twitter) mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ukuboza 2025, aho yagaragaje ko guhanga umuziki ari urugendo rutoroshye, kandi ko abakunzi b’umuziki bashobora gukunda abahanzi benshi icyarimwe batabashyize mu makimbirane.
Ati: “Ariko ibi bintu urubyiruko muhoramo byo guhanganisha abahanzi b’abanyarwanda muzabireke rwose! The Ben ni umuhanzi w’ikirangirire mu Rwanda, utagomba kugereranywa n’undi uwo ari we wese! Umuziki ntabwo ari football (umupira w’amaguru), aho ukunda ikipe yawe ugapinga izindi.”
Guhanganisha The Ben na Bruce Melodie si ibintu byatangiye ubu, ahubwo byatangiye kugaragara cyane ahagana mu 2021, igihe impaka zatangiye gufata indi ntera ku mbuga nkoranyambaga. Icyo gihe, aba bahanzi bombi bari bamaze kugera ku rwego rwo hejuru mu muziki nyarwanda, buri wese afite indirimbo zikunzwe cyane n’abafana benshi.