March 6, 2026

Micky yifatiye ku gahanga abashaka kwica ubukwe bwe

Umukunnyikazi wa filime, Mukobwajana Asifiwe wamamaye muri sinema Nyarwanda nka Micky yavuze ko hari abakobwa bamwandikira bamubwira ko bahoze ari abakunzi ba Ag Promoter bitegura kurushinga.

 

Micky yashwishurije abo bakobwa ababwira ko niyo baryamana n’umugabo we bitabagira abagore be. Ati: “Umugabo wanjye naza akakurongora wa mukobwa we, uzaba uri indaya ye… Abagabo bavukana irari, [umugabo wanjye] ntabwo nzamufata ngo mubwire ngo ntuzance inyuma”>

 

Mu kiganiro Micky yagiranye n’umunyamakuru Irene Murindahabi, yavuze ko umugabo we ashobora kujya gusambana ntibimubabaze. ati: “Nibyo ndi umugore w’inzozi ze ariko ashobora kubona undi mukobwa akamugirira irari. Aga, uzamurye utahe, uze umbwize ukuri umbwire uti [Nabikoze]”.

 

Hashize iminsi itari mike Micky na Aga Promoter basezeranye imbere y’amategeko aho benshi bavuze amagambo atandukanye ku mbuga nkoranyambaga bamwe bavuga ko urugo rwabo rutazamara kabiri bashingiye cyane ko Micky yakomeje kugaragara nk’umuntu ukarishye cyane cyane mu mafilime akina.