March 6, 2026

Micky yaciye amarenga ko hari abantu bakoze inama igamije kwica ubukwe bwe na AG Promoter

Mukobwajana Asifiwe wamamaye nka Micky ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko hari abantu bakoze inama ndetse bifashisha n’abanyamakuru kugira ngo ubukwe bwe na AG Promoter bupfe.

 

Ibi Micky yabitangaje ubwo yari mu kiganiro kuri shene ya YouTube yitwa MIE Empire y’umunyamakuru Irene Murindahabi, aho avuga ko amakuru yayabwiwe n’umunyamakuru wari muri iyo nama aho umunyamakuru yagombaga gukora ikiganiro gisebanya kugira ngo ubukwe bupfe.

 

Micky avuga ko amakuru y’uko iyo nama yakozwe yayamenye avuye kwipima ikanzu yagombaga kwamabara bukeye bwaho dore ko bwari buracya ari ku munsi wa Noheri.

 

Ibi Micky yihutiye kubibwira umukunzi we maze bajya kureba umunyamakuru uzwi nka Binovia ufite shene ya YouTube yitwa “View Nation” kuko nawe yari muri iyo nama yo kwica ubukwe, maze ababwira uko gahunda yari ipanze n’uburyo bagombaga gukora ibiganiro byo gusebya AG Promoter noneho Micky agaheraho amukarihana dore ko asanzwe abizwiho noneho ubukwe bugapfa butyo.