March 6, 2026

Luwilight wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga yababariye Baby Cool n’umugore we

Luwilight wamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda, yabababariye umuhanzi Bebe Cool n’umugore we Zuena Kirema nyuma yo kumurega bigatuma afungwa aho bamushinjaga gutangaza amakuru atari yo n’imvugo z’urwango cyane cyane kwibasira ubucuruzi bwa Zuena bujyanye no gukora imigati.

 

Ku wa 19 Gashyatare 2026 ni bwo Aisha Nansubuga wamamaye ku mbuga nkorangambaga nka Luwilight by’umwihariko kuri Tik Tok muri Uganda, yashyize umucyo ku ifungwa rye n’ubuzima yari abayemo mu buroko avuga ko yamaze kubabarira abamureze kugira ngo afungwe.

 

Mu kiganiro cya mbere cy’imbonankubone (live) yakoreye kuri Tik Tok nyuma y’uko afunguwe, Luwilight yashyizemo ifoto ye imugaragaza ubwo yari akiri mu buroko aho yamaze iminsi ibiri.

 

Muri ubwo butumwa, Luwilight yagaragaje ko kasho yari afungiyemo ya Polisi ya Kira Road ishaje cyane kandi inuka kubera nta n’isuku ihari. Yagaragaje ko imfungwa zikoresha indobo imwe gusa no mu musarane, ibituma aho bafungirwa hose hanuka.

 

Hagati aho, yanatangaje ko yahoraga ahatirwa kwemera ibyaha aregwa kugira ngo afungurwe ariko ababera ibamba yiregura avuga ko atari we ukwiye kubazwa iby’ubwo butumwa kuko ngo bwanyuze kuri konti itari iye.