Umuhanzi Rema yatangaje ko kuba icyamamare akiri muto byamugizeho ingaruka zikomeye, zirimo no kwigarurirwa n’abantu batamwifurizaga ineza.
Mu ndirimbo ye nshya “Moviestar” yakoranye na Sofiane Pamart, Rema agaragaza ko mu gihe yari akiri muto, yakunze gushukwa n’abagore ndetse bamwe bakamushora mu biyobyabwenge.
Uyu muhanzi yavuze ko ibyo byamugoye kubyitandukanya nabyo, cyane ko yari yarasinye mu nzu itunganya muzika Mavin Records, yamusabaga gukomeza gukora umuziki nubwo yari afite ibibazo.
Rema yatangiye kumenyekana cyane mu 2019 akiri muto, ibintu avuga ko byatumye ahura n’ibigeragezo byinshi atari yiteguye.