March 7, 2026

Kwizera yafatiwe mu murima w’ibigori nyuma yo kwica se wabo i Rulindo agahungira mu karere ka Rusizi

Kwizera Bosco w’imyaka 27 washakishwaga n’Inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Rulindo akekwaho kwica se wabo witwa Mpamije Jean Marie Vianney, yafatiwe mu cyuho yiba ibigori mu murima uherereye mu Murenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi.

 

Kwizera afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kamembe nyuma yo gufatwa n’Irondo ry’Umurenge wa Kamembe.

 

Umwe mu bagize Inzego z’umutekano mu Murenge wa Kamembe, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko ubwo irondo ry’umwuga ryari mu kazi karyo, mu ma saa kumi z’urukerera ryafatiye mu cyuho Kwizera Bosco mu murima w’ibigori mu gishaga cy’Umudugudu wa Nkurunziza, Akagari ka Gihundwe.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Sindayiheba Panuel, avuga ko uyu musore uvuga ko yagarukiye mu mwaka wa 5 w’ayisumbuye, yafatiwe mu murima w’ibigori byari mu gishanga cy’Umudugudu wa Nkurunziza, Akagari ka Gihundwe, Umurenge wa Kamembe.