March 7, 2026

Kubura kwa Element mu gitaramo cyo mu Budage byateje imirwano ikomeye bamwe barahakomerekera

Ibura rya Element EleeeH mu gitaramo yagombaga guhuriramo na Sat B i Hannover mu Budage ryateje imirwano ikomeye nkuko amashusho yagaragaje ku mbuga nkoranyambaga abyerekana, ndetse amakuru ahamya ko hari abahakomerekeye nubwo hatahise hamenyekana umubare wabo.

 

 

Mu ijoro ryo ku wa 25 Ukuboza 2025 ni bwo Element EleeeH na Sat B bagombaga guhurira mu gitaramo, icyakora abagiteguye ngo batunguwe n’uko habura amasaha abiri ngo kibe babonye ubutumwa bugufi bw’uko atacyitabiriye.

 

 

Nyuma yo kubona ko igitaramo kirangiye Element EleeeH atahageze, abafana bifatiye ku gahanga abagiteguye basahaka gusagarira uwavangaga imiziki bishyuza amafaranga yabo, haba imirwano yakomerekeyemo bamwe nubwo umubare wabo utaramenyekana.