March 16, 2026

Kiyovu Sports yari yarabuze intsinzi yazukiye kuri AS Kigali

Kiyovu Sports yari imaze imikino ine ya Shampiyona y’u Rwanda itabona intsinzi, yatsinze AS Kigali ibitego 3-1, mu mukino w’Umunsi wa 24 wakiniwe kuri Kigali Pelé Stadium, kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Werurwe 2026.

Ni umukino watangiye buri kipe isa n’iyiga indi, bituma iminota 10 ya mbere umukino ugenda buhoro, nta n’uburyo bw’igitego bukomeye bwigeze bugeragezwa imbere y’izamu.

Umukino ugeze ku munota wa 16, Nsanzimfura Keddy na Uwiyaremye Fidali bananiwe kumvikana ku mupira, usanga Sunday Imenesit wa AS Kigali, na we azamuka neza atsinda igitego cya mbere muri uyu mukino.

Mu minota 30, Ikipe y’Umujyi wa Kigali yari yakomeje gusatirana imbaraga ishaka ibitego by’ubwirinzi, ariko imipira myinshi yahabwaga rutahizamu wayo, Tuyisenge Arsene, akananirwa kuyiboneza mu izamu.

Mu minota y’inyongera ku gice cya mbere, Nsanzimfura wa Kiyovu Sports yateye koruneri neza, umupira usanga Uwimana Yakubu yishyura igitego cya mbere ku munota wa 45+2, amakipe yombi ajya kuruhuka anganya igitego 1-1.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga, aho amakipe yombi yasatiranaga, bituma akazi gakomeye gakorwa na Ndikuriyo Patient wari mu izamu rya AS Kigali na James Desire wari mu izamu ry’Urucaca.

Ku munota wa 67, Nsanzimfura yateye koruneri ya kane yikurikiranya, Nkundimana Avit arazamuka akina n’umutwe, atsinda igitego cya kabiri cya Kiyovu Sports.

Urucaca rwakomeje gukina neza no guhererekanya, Uwineza Rene ahindura umupira mwiza imbere y’izamu, Uwiyaremye Fidali atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 90+4.

Umukino warangiye Kiyovu Sports yatsinze AS Kigali ibitego 3-1 yongera kubona intsinzi nyuma y’imikino ine idatsinda, ndetse iguma ku mwanya wa karindwi n’amanota 37, mu gihe AS Kigali iri ku mwanya wa 13 n’amanota 24.

Uyu mukino wabaye mu gihe Umujyi wa Kigali wasabye AS Kigali kwihuza na Kiyovu Sports cyangwa Gasogi United FC kugira ngo hashingwe ikipe nshya y’Umujyi uzahatana mu mwaka utaha w’imikino wa 2026/27.