Umukozi wo mu rugo w’umuhungu w’imyaka 28 wakoraga mu Mudugudu wa Amahoro, Akagari ka Karembure mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro arakekwaho kwica mugenzi we w’umukobwa bakoranaga akazi ko mu rugo, nyuma akamuhisha mu isanduku, agahita atoroka.
Amakuru aravuga ko ibi byabaye ku Cyumweru taliki 21 Ukuboza 2025, mu rugo rw’uwitwa Samuel Ntakirutimana ndetse bikavugwa ko uyu ukekwa ari umusore w’imyaka 28 ukomoka mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Rusororo.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ayo makuru ari yo, kandi ko inzego z’ibanze zahise zimenyesha iz’umutekano kugira ngo zikore iperereza.
Yavuze ko bamaze kumenyesha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB na Polisi y’Igihugu kandi zatangiye gukora iperereza. Uyu mukozi bikekwa ko yishe mugenzi we, yahise atoroka inzego z’umutekano ziri kumuashakisha.