March 6, 2026

Khloé Kardashian yahishuye igihe gishize ataryamana n’umugabo

Khloé Kardashian yatangaje ko ataterwa isoni no kuvuga ko amaze igihe kirekire cyane atararyamana n’umugabo. Uyu mugore w’imyaka 41, ufite abana babiri, yavuze ko kugeza ubu “umuhungu umwe rukumbi wemerewe kuryama mu buriri bwe” ari umwana we muto Tatum, wavutse binyuze mu gutwitirwa mu 2022.

 

Khloé ufite abana babiri; Tatum w’imyaka itatu n’umukobwa True w’imyaka irindwi yabyaranye n’uwahoze ari umukunzi we Tristan Thompson, yabivugiye mu kiganiro cya Ask Me Anything yashyize kuri YouTube ye.

 

Yagize ati: “Ubu mfite amarangamutima menshi ku bijyanye n’umugabo waza mu buriri bwanjye. Sinshaka ko hagira undi uharyama keretse umwana wanjye. Ni we wenyine wemerewe kuhaboneka.”

 

Yavuze ko adakunda na gato kubona abagabo bafatira amafunguro mu buriri cyangwa ahandi hatabigenewe, nubwo yemera ko na we akunda kuharira ‘snacks’ ariko akaba yanga kuharira amafunguro aremereye. Yongeyeho ko iyo abana be bari kumwe na we mu buriri, akoresha igitambaro kugira ngo yirinde ibisigazwa by’ibiryo byahameneka.

 

Nubwo yavuze ko abagabo batemerewe kwinjira mu buriri bwe ndetse bikaba bizamara igihe kitari gito, Khloé yavuze ko ku bijyanye no kuriramo, byose biterwa n’uburyo umuntu arya.