March 6, 2026

Karongi: Hagiye kubakwa uruganda rutunganya Macadamia

Umushoramari Ndagijimana Nicholas, umaze 20 ahinga macadamia yavuze ko mu rwego rwo kuyongerera agaciro no kurinda abahinzi bayo ibihombo, agiye kubaka i Karongi uruganda ruyitunganya rukayikoramo amata, amavuta n’ibindi.

 

Uyu mushoramari wahoze ari umuyobozi w’Ihuriro ry’Abahinzi ba macadamia mu Rwanda yavuze ko afite intego yo kongera ubuso ihinzeho ku mu nkandara w’Ikiyaga cya Kivu. Ati “Bitarenze ukwezi Ukuboza 2026, turaba twatangiye kubaka uruganda ruyitunganya”.

 

Nyuma ya Covid-19, igiciro cya macadamia cyaraguye kiva kuri 2500Frw ku kilo kigera kuri 800Frw ku kilo. Ibi byatewe n’uko inganda ziyitunganya zagize umusaruro mwinshi uhunitse kubera ko mu gihe cy’icyorezo zitakoraga.

 

Macadamia iyo itewe imara imyaka iri hagati ya 150 na 200 itarasaza. Ibi biyigira igihangange ku isoko rya carbone kuko uretse kuba imara imyaka myinshi, inagira amababi n’amashami menshi kandi umuhinzi wayo akaba adashobora kuyitema kuko imbuto zayo zibyara amafaranga.

Inkuru ya IGIHE