March 6, 2026

Karongi: Bateye mu rugo rw’uwo bita umurozi bitwaje intwaro gakondo, umwe ahasiga ubuzima abandi barahakomerekera

Abantu bane bo mu karere ka Karongi batawe muri yombi na Polisi ikorera muri aka karere nyuma yo gukekwaho kwambura ubuzima umugabp witwa Ndiramiye Vianney w’imyaka 55 bishe bamwita umurozi bamuteye iwe mu rugo ndetse bagasiga batemye umugore we n’umukobwa we.

 

Bane nibo bafunzwe muri batandatu bakekwa, aho bivugwa ko bateye urugo rwa Nyakwigendera mu mudugudu wa Karambo, Akagari ka Gisovu, Umurenge wa Twumba bitwaje intwaro gakondo.

 

Intandaro yo kugira ngo aba baturage batere mu rugo rwa nyakwigendera ni aho uwitwa Mushimiye Ndimubanzi yaapfiriye mu bitaro bya Mugonero ariko mbere y’uko ashiramo umwuka yavuze ko yarozwe na Ndiramiye.

 

Bamwe mu bagabye iki gitero bacungiye ku irembo kugira ngo basubize inyuma abagerageza gutabara uyu muryango. Abaturage babonye bikomeye bahamagara Polisi, abakomerekejwe bajyanwa kwa muganga, ariko birangira Ndiramiye wari wakubiswe ishoka mu mutwe apfuye.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Twumba Uwimana Phanuel yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko abagabye iki gitero bahise batoroka, ariko ku bufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano bakaba bamaze guta muri yombi bane mu gihe hasigaye babiri bagishakishwa.