Ayra Starr uri mu bahanzi bagezweho muri Nigeria, yavuze ko Wizkid, Tiwa Savage na Rema ari bo bayoboye abandi bahanzi bakora injyana ya Afrobeat.
Yabivugiye mu kiganiro aherutse gukorana na radiyo ya Hot 97 FM. Ayra Starr yagaragaje ko aba batatu ari bo barenze muri Afrobeat.
Ayra Starr yabwiye umunyamakuru w’iyi radiyo, Angela Yee, mu kiganiro cyitwa “Way Up”, ati “Batatu beza kuri njye ni Tiwa Savage, Wizkid na Rema.”
Aganira na Billboard mu mpera za Mutarama ya 2026, Ayra Starr yari yavuze ko Burnaboy (na we ukora afrobeat) ari we muhanzi wa mbere yahitamo gukorana na we indirimbo. Hari mu kiganiro yari yatumiwemo nyuma yo kuba umwe mu bahatanira ibihembo bya Grammy bya 2026.
