March 7, 2026

Gicumbi: Umugabo yagiye gusambana mu rugo rw’abandi ahasiga ubuzima

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere abatuye mu mudugudu wa Bugibwa akagari ka Nyiravugiza, umurenge wa Manyagiro ho mu karere ka Gicumbi baravuga ko mu gitondo cya kare aribwo batabajwe n’uwitwa Mukamukamudaheranwa ababwira ko hafi y’urugo rwe bahasanze umuntu yapfuye.

 

Abihutiye gutabara bavuga ko bahageze bagasanga umugabo witwa Tuyizere Patick aryamye aryamye hafi y’urugo rwa Mudaheranwa arambaraye yubamye ndetse ngo nta byondo bimuriho cyangwa ikindi kimenyetso icyo aricyo cyose.

 

Urupfu rwa Tuyizere rwatunguye aba baturage ngo kuko kuri iki cyumweru uyu mugabo usanzwe yubatse yari muzima asangira n’abandi ubushera, bikababera urujijo uburyo yagiye kugwa mu rugo rutari urwe.

 

Amakuru ava mu baturage akaba avuga ko uyu Tuyizere hari umubano wa hafi yari asanzwe agirana na Mukamudaheranwa bityo bigakekwa ko ariho yari yaraye ngo dore ko Mukamudaheranwa udafite umugabo yari asanzwe yinjiza abagabo bo ku ruhande.