August 14, 2026

ITANGAZO RYA SCHOLARSHIPS ZO KUJYA KWIGA KAMINUZA MU GIHUGU CYA TURUKIYA

 

ITANGAZO RYA SCHOLARSHIPS ZO KUJYA KWIGA KAMINUZA MU GIHUGU CYA TURUKIYA

Ubuyobozi bukuru bwa Rwanda Muslim Community (RMC) bunejejwe no kumenyesha abayisilamu bose ko k’ Ubufatanye n’Inama Nkuru y’ Uburezi mu gihugu cya Turukiya hari gahunda yo gusabira abujuje ibisabwa Scholarship zo kujya kwiga Kaminuza mu gihugu cya Turukiya ku rwego rwa Bachelor’s degree mu mashami ya Medical Science, Nursing, Engineering na business administration. Izo Scholarship zizasabirwa abarangije kwiga amashuri yisumbuye mu mashami akurikira:

ISHAMI IBYO BASABWA KUBA BARIZE
Medical science • MCB (Mathematics, Chemistry and Biology).
Nursing • PCB (Physics, Chemistry and Biology)
• BCG (Biology, Chemistry and Geography)
• N’ ibindi bijyanye n’ ayo mashami
Civil engineering • MPG (Mathematics, Physics and Geography)
Mechanical engineering • PCM (Physics, Chemistry and Mathematics)
Electrical engineering • MPC (Mathematics, Physics and Computer)
Computer engineering • N’ ibindi bijyanye n’ ayo mashami
Business administration • Kuba yarize ibijyanye n’ Ubukungu, Management n’ ibindi bijyanye n’ ayo mashami

Kindly Join Our WhatsApp Channel Here For An Upcoming Info’s

Abifuza gusabirwa izo Scholarships bagomba kuba bagejeje dosiye zabo mu biro bikuru bya RMC binyuze kuri email yitwa [email protected] bitarenze ku Cyumweru tariki 16/08/2026 I saa 12h00 z’ amanywa. Dosiye zabo zigomba kuba zigizwe n’ ibi bikurikira:

  1. Ibaruwa yandikiwe Nyakubahwa Mufti w’ u Rwanda isaba guhabwa buruse ndetse inagaragaza ishami yifuza kwigamo
  2. Fotokopi y’impamyabumenyi y’ amashuri yisumbuye iriho umukono wa Notaire
  3. Fotokopi z’indangamanota z’imyaka ya S4, S5 na S6 ziriho umukono wa Noteri
  4. Fotokopi y’ indangamuntu cyangwa se passport n’ icyemezo cy’ amavuko kigaragaza ko usaba buruse atarengeje imyaka 25 y’ amavuko
  5. Icyemezo cya Imam w’ Umusigiti abarizwaho kigaragaza ko ari indakemwa mu mico n’ imyifatire.
  6. Form yujujwe neza iri ku mugereka w’ iri tangazo.

Icyitonderwa:

  • Usaba guhabwa Scholarship agomba kuba yaragize amanota atari munsi ya 75% mu kizamini cya Leta gisoza icyiciro cy’ amashuri yisumbuye
  • Dosiye y’ usaba igomba kuba ihurijwe hamwe kandi iri muri PDF. Dosiye yoherejwe mu bundi buryo, ntizahabwa agaciro (ntizakirwa).
  • Bijyanye n’ umubare w’ abazasabirwa scholarships, abazatoranywa gukora ikizamini cya Interview ni abazaba bafite amanota menshi kurusha abandi.
  • Usaba guhabwa Scholarship, agomba kuba yiteguye ko mu gihe yaba atsindiye iyo scholarship yiteguye kwiyishyurira ticket y’ inde

Ku bindi bisobanuro mwabaza kuri izi nomero za terefoni zikurikira: 0788269936.

Muhorane Amahoro n’ Imigisha by’ Imana.

Bikorewe I Kigali, 13 Kanama 2026

SIBOMANA Salim
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RMC

B.P. 594 KIGALI-RWANDA OFFICE TEL: +250 795449980 Email: [email protected]

Kindly Join Our WhatsApp Channel Here For An Upcoming Info’s

Image

Image