August 14, 2026

ITANGAZO RYA SCHOLARSHIPS ZO KUJYA KWIGA KAMINUZA MU GIHUGU CYA EGYPT

Image processed by CodeCarvings Piczard ### FREE Community Edition ### on 2017-08-10 13:30:09Z | http://piczard.com | http://codecarvings.comÆÛÿg, ´a

 

ITANGAZO RYA SCHOLARSHIPS ZO KUJYA KWIGA KAMINUZA MU GIHUGU CYA EGYPT

Ubuyobozi bukuru bwa Rwanda Muslim Community (RMC) bunejejwe no kumenyesha abayisilamu bose ko k’ Ubufatanye na Kaminuza ya AZHAR SHARIF ibinyujije muri Ambasade y’ igihugu cya EGYPT mu Rwanda hagiye gutanga Scholarships za bachelor’s Degree zo kujya kwiga ubumenyi butandukanye mu gihugu cya Egypt mu mwaka w’ amashuri 2026-2027. Izo scholarship zizatangwa mu mashami akurikira:

ISHAMI IBYO BASABWA KUBA BARIZE
• Bachelor of Medicine
• Bachelor of Surgery (MBBCh)
• Dental Medicine
• Pharmacy
• MCB (Mathematics, Chemistry and Biology).
• PCB (Physics, Chemistry and Biology)
• BCG (Biology, Chemistry and Geography)
• Engineering and Technology • Kuba yarize ibijyanye n’iri shami
• Computer and Artificial Intelligence • Kuba yarize ibijyanye n’iri shami
• Agriculture • Kuba yarize ibijyanye n’iri shami

Abifuza izo buruse bagomba kuba bagejeje mu biro bikuru bya RMC, bitarenze tariki 24/08/2026, ibyangombwa bikurikira:

Kindly Join Our WhatsApp Channel Here For An Upcoming Info’s

  1. Ibaruwa yandikiwe Mufti w’ u Rwanda isaba scholarship inagaragaza ishami yifuza kwigamo
  2. Fotokopi y’impamyabumenyi iriho umukono wa Noteri
  3. Fotokopi z’indangamanota z’imyaka ya S4, S5 na S6 ziriho umukono wa Noteri
  4. Icyemezo cy’amavuko kigaragaza ko atarengeje imyaka 25 y’ amavuko (gitangwa binyuze ku irembo)
  5. Icyemezo cy’uko afite ubuzima bwiza (Attestation medicale)
  6. Fotokopi y’indangamuntu cyangwa se Passport (kubayifite)
  7. Icyemezo cya Imam w’ Umusigiti abarizwaho kigaragaza ko ari indakemwa mu mico n’ imyifatire kandi yitabira gahunda z’ idini

Dosiye yuzuye yoherezwa kuri email: [email protected]. Dosiye igomba kuba iri muri PDF kandi ihurije hamwe ibyangombwa byose byasabwe (Merged). Kwemeza abatsindiye izo scholarships, hazashingirwa ku bagagize amanota menshi kurusha abandi mu kizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye. Ku bindi bisobanuro mwabaza kuri izi nomero za terefoni zikurikira: 0788269936.

Muhorane Amahoro n’ Imigisha by’ Imana.

Bikorewe I Kigali, 12 Kanama 2026

SIBOMA Salim
Umunyamabanga Nshingwabikorwa

B.P. 594 KIGALI-RWANDA OFFICE TEL: +250 795449980 Email: [email protected]

Kindly Join Our WhatsApp Channel Here For An Upcoming Info’s

Image