March 7, 2026

Israel Mbonyi yongeye kuzuza BK Arena ku nshuro ya kane

Monyicyambu Israel wamamaye nka Israel Mbonyi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yanyuze abitabiriye igitaramo cye yise “Icyambu 4” cyabereye muri BK Arena ku wa 25 Ukuboza 2025, cyasojwe amaze amasaha ane ku rubyiniro.

 

Israel Mbonyi yageze ku rubyiniro Saa Moya n’iminota 46, ahava Saa Sita n’iminota irindwi mu gihe hari abari bakinyotewe ndetse bafite imbaraga zo kubyina. Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abasaga ibihumbi 10 bari buzuye BK Arena.

 

Mu masaha agera kuri ane, Mbonyi yaririmbye indirimbo nyinshi zirimo izikunzwe ndetse zizwi na benshi, yongeramo n’izindi nshya ziri kuri Album ya gatanu yise “Hobe” yamuritse mu Ukwakira.