March 6, 2026

Israel Mbonyi yatangaje ko mu gihe cya vuba araba afite umwana

Umuhanzi ufite izina rikomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yavuze ko mu gihe cya vuba aza kuba afite umwana umukomokaho.

 

Ibi uyu muramyi yabivuze mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Irene Murindahabi ubwo uyu munyamakuru yabwiraga Israel Mbonyi ko abanyu bakunda kugira amatsiko yo kumenya ubuzima bwe. Ati: “Ndakubaza ikibazo nk’icyo umuvandimwe yabajije Seburikoko”.

 

Irene Murindahabi yabajije niba yazabona umuntu ukomoka kuri Israel Mbonyi mu myaka mike, undi abanje kubitekerezaho yasubije ati: “Yego rwose bitari kera”.

 

Kimwe n’umukinnyi wa filime uzwi nka Seburikoko, Israel Mbonyi na we ni umwe mu byamamare byakunze kwibazwaho ku mpamvu yaba adashaka umugore, kugeza ubwo muri iyi minsi hari abakobwa bakunda kugaragara ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko bafuza kuzarongorwa na we.