Intambara y’amagambo yongeye kubura hagati ya Bruce Melodie na The Ben washyize hanze indirimbo yise “Indabo zanjye”. Hakaba hari hashize iminsi n’ubundi aba bahanzi bacyocyorana.
The Ben wari wirinze kugaragaza ko indirimbo “Indabo zanjye” yayihimbiye Bruce Melodie, byaje kurangira atangaje ko ari kugerageza gusubiza mugenzi we wamushotoye igihe kinini.
Ku rundi ruhande, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Bruce Melodie yavuze ko atigeze abona indirimbo ya The Ben, ko we afite ize zo kumva adashobora kumva iz’abandi.
Yabaye nk’ushotora The Ben, ati “Reka rero ngutandukanyirize ibintu, sinavuze ko nasohoye indirimbo nivuga, ibaze gukora indirimbo nivuga undi agasohora indi amvuga […] ibaze ko n’iyo nkoze ama ‘dreads’ bambara ‘wig’ yazo.”
Ageze ku ndirimbo ’Indabo zanjye’ ya The Ben, Bruce Melodie yagize ati “Njye nta muntu nsaba indabo zanjye kuko njye ndazifite, usaba ikintu wataye, njye ndazifite ahubwo babishaka nabo nabahaho ariko baramutse bazinsabye […] njye indirimbo nakoze ni njye wivugaga ariko ndabikunda cyane iyo abantu ari abafana banjye bakandirimba.”
Aba bahanzi bombi nubwo badasiba gucyocyorana bigaragara ko bakundana aho ku italiki ya 1 Mutarama 2026 bafitanya igitaramo “The New Year Groove” kizabahuza.