Ikipe ya Rayon Sports yakiriye umukinnyi ukina mu kibuga hagati ukomoka mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo aho bari mu biganiro ndetse bigeze kure akaba ashobora kuza gushyira umukono ku masezerano.
Uyu musore w’imyaka 23 witwa Kitoko Likau Faustin bakunda kwita Pizzaro yaherukaga mu Rwanda mu byumweru bibiri bishize aho yari yemeranyijwe n’iyi kipe ko bazagirana amasezerano y’imyaka ibiri.
Amakuru aravuga ko uyu mukinnyi wakiniraga ikipe ya Flambeau du Centre FC yo mu Burundi yasesekaye i Kigali kuri uyu wa Gatatu taliki 24 Ukuboza 2024 aho yakiriwe n’abo muri Rayon Sports, bikaba biteganyijwe ko azahita ahabwa amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 21 akimara gusinya.
