March 7, 2026

Ikipe ya Police FC yanganyije na APR FC ikomeza gukumbura intsinzi

APR FC yanganyije na Police FC igitego 1-1 mu mukino w’Umunsi wa 21 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, Ikipe ya Polisi y’Igihugu yuzuza imikino itatu itabona intsinzi mu mikino yo kwishyura.

Ishimwe Jean Claude ni we wasifuye uyu mukino yungirijwe na Mutuyimana Dieudonne na Nsengiyumva Jean Paul bari mu mpande, mu gihe umusifuzi wa kane yari Irafasha Emmanuel. Wari witabiriwe n’abafana benshi.

APR FC yinjiye mu mukino mbere, yasatiranye imbaraga cyane ndetse ku munota wa 15 habuze gato ngo ibone igitego cyashoboraga kuva ku ishoti rikomeye ryatewe na Mugisha Gilbert ariko rigakubita umutambiko w’izamu.

Ni ishoti ryakanguye Police FC na yo itangira gusatira cyane. Ku munota wa 20, Ani Elijah yateye ishoti rikomeye umunyezamu w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, Hakizimana Adolphe awukuramo awushyira muri koruneri.

Nyuma y’ubu buryo APR FC yongeye kugera imbere y’izamu ariko ishoti rutahizamu wayo William Togui yateye, na ryo rikubita ku mutambiko w’izamu rivamo.

Mbere y’uko iminota itatu yongewe ku gice cya mbere irangira, Richard Kilongozi yazamukanye umupira yinjira mu rubuga rw’amahina rwa APR FC, ariko ateye ishoti rikomeye na ryo rikubita igiti cy’izamu.

Mu gice cya kabiri na bwo amakipe yombi yakomeje gusatirana, aho APR FC yabonye coup-franc ku munota wa 59, iterwa na Ruboneka Jean Bosco wahereje umupira Mugisha Gilbert ateye mu izamu wongera gukubita igiti cyaryo.

Ku munota wa 67, Djibril Ouattara yafunguye amazamu ku ishoti rikomeye yatereye hanze y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Niyongira ntiyahagarika umupira.

Mu minota 75, Ikipe ya Polisi y’Igihugu yari yagabanyije imbaraga, icyuho cy’abakinnyi ba Henry Msanga na Byiringiro Lague kirigaragaza.

Mu minota ya nyuma, iyi kipe yasatiriye bikomeye ishaka kwishyura igitego iza kubigeraho ku munota wa 90+7 gitsinzwe na Nsabimana Eric uzwi nka Zidane wishimiye igitego akuramo umwabaro ahabwa ikarita y’umuhondo yasanze iya mbere zibyara umutuku.

Umukino warangiye APR FC yanganyije na Police FC igitego 1-1 mu mukino w’Umunsi wa 21 wa Shampiyona.

Iri nota ryicaje Ikipe y’Ingabo ku mwanya wa mbere by’agateganyo n’amanota 39, mu gihe Police FC iri ku wa gatanu n’amanota 35. Ikipe ya Polisi y’Igihugu imaze imikino itatu yikurikiranya idatsinda mu yo kwishyura imaze gukina.