APR FC yatsinze Gasogi United mu mukino wo ku mumsi wa 12 wa Rwanda Premier League 2025/2026 wakinwe kuri uyu wa Gatandatu saa kumi n’imwe kuri Kigali Pele Stadium.
Ku munota wa 14 APR FC yarase uburyo buremereye imbere y’izamu ku mupira Djibril Ouattara yari abonye asigaranye n’umunyezamu arekura ishoti ariko Cuzuzo Aime Gael aratabara.
APR FC yakomeje kurusha Gasogi United ari nako ibona uburyo imbere y’izamu gusa ba rutahizamu bayo bakabupfusha ubusa.
Ba myugariro ba Gasogi United barimo Iyabivuze Fabrice bakomeje gufasha ikipe yabo kwirwanaho.
Ku munota wa 35 Gasogi United nayo yabonye uburyo bufatika ku makosa yakozwe n’umunyezamu yihera umupira Hakim Hamiss gusa atinda gutera mu izamu.
Igice cya mbere kigiye kurangira ku munota wa 44, APR FC yabonye kufura nziza ku ikosa ryakorewe Djibril Ouattara aba ari na we uyitera ayishyira mu nshundura.
Mu gice cya kabiri Gasogi United yaje ikora impinduka mu kibuga havamo Hakim Hamiss na Bizimana Umugiraneza Didier hajyamo Niyonkuru Elias na Kabano Cédric.
Ku munota wa 61 Gasogi United yarase uburyo buremereye ku mupira wafashwe na kapiteni Muderi Akbar asigaranye n’izamu ajya mu byo gucenga birangira ba myugariro ba APR FC bahageze baratabara.
Abakinnyi ba Gasogi United barimo Danny Ndikumana bakomeje kubona uburyo buremereye ariko bakabupfusha ubusa.
Ku munota wa 90+3 APR FC yatsinze igitego cya kabiri cya Alliou Souane ahawe umupira na Mamadou Lamine Bah.
Umukino warangiye ikipe y’Ingabo z’igihugu itsinze ibitego 2-0 ihita ijya ku mwanya wa kabiri n’amanota 23 mu gihe Marine FC yari iwufite Itarakina.
Indi mikino yakinwe Mukura VS yatsinze Amagaju FC 1-0, Musanze FC itsinda AS Muhanga 3-0 naho Police FC itsinda Etincelles FC 1-0.
Shampiyona izakomeza ku munsi w’ejo aho Kiyovu Sports izakina na Rutsiro FC, Marine FC ikine na Al Hila naho AL Merrikh SC ikine na Gicumbi FC.