Hagiye gushira ibyumweru bitandatu hagaragaye ikibazo cy’amatara kuri Kigali Pelé Stadium ku buryo idashobora gukinirwaho umukino wa nijoro, ndetse birasa n’aho nta gisubizo cyabyo kizaboneka muri iki cyumweru.
Iyi stade iherereye i Nyamirambo iheruka gukinirwaho umukino wo mu masaha y’umugoroba ku wa 8 Gashyantare, ubwo Police FC yatsindwaga na AS Kigali igitego 1-0.
Gusa uyu mukino na wo wabaye mu buryo bugoye kuko hashize iminota itatu gusa utangiye, amashanyarazi yifashishwa mu gucana amatara amurikira ikibuga yavuyeho.
Nyuma y’iminota 18 abafana bategereje, amatara yasubiyeho umukino urakomeza, ariko hashize indi minota 10 yongera kuvaho hashira indi irenga 10 ataragaruka.
Ibyo byaje bikurikira ibyari byabaye tariki ya 11 Mutarama 2026, ubwo Al-Hilal SC yatsindaga Amagaju ibitego 8-0 aho ku munota wa 12 ndetse n’uwa 84, amatara ya moteri yavuyeho yongera gusubiraho mu minota 15.
Ni mu gihe ubwo iki kibazo cyagaragaraga bwa mbere hari ku mukino APR FC yatsinzemo Bugesera FC ibitego 2-1 ku wa 3 Mutarama, na bwo kimara iminota igera kuri 15.
Imikino ya Shampiyona yakuwe mu masaha y’umugoroba ijyanwa Saa 12:30, indi ihindurirwa iminsi
Ushatse wavuga ko Kigali Pelé Stadium ari cyo kibuga rukumbi kiri mu Mujyi wa Kigali gishobora kuberaho imikino ya Shampiyona n’Igikombe cy’Amahoro irimo amakipe akina Icyiciro cya Mbere.
Iyi stade yakirirwaho n’amakipe 10, ni ukuvuga APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports, AS Kigali, Police FC, Gasogi United, Gicumbi FC, Gorilla FC, Al-Hilal SC na Al-Merrikh SC ziri mu makipe 18 akina Icyiciro cya Mbere muri uyu mwaka w’imikino wa 2025/26.
Mu gihe hari ikibazo cy’amatara ku buryo nta mukino ushobora kuhabera mu masaha y’umugoroba, imwe mu mikino y’Igikombe cy’Amahoro n’iya Shampiyona yigijwe imbere ishyirwa Saa 12:30.
Ku wa Kabiri, Gicumbi FC yakiriye Police FC ku izuba rya Saa 12:30 mu mukino ubanza wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro, aho wakurikiwe n’uwahuje Kiyovu Sports na APR FC kuri icyo kibuga.
Si mu Gikombe cy’Amahoro gusa ibi bigiye kuba kuko hamaze kuba n’impinduka ku Munsi wa 21 wa Shampiyona, umukino wari guhuza AS Kigali na Al-Merrikh ku Cyumweru Saa 20:00, ushyirwa Saa 12:30.
Indi mikino yahinduwe ni uwa Police FC na APR FC wakuwe ku Saa 19:00 ku wa Gatanu ugashyirwa Saa 15:00 naho uwa Gasogi United n’Amagaju FC wari kuwubanziriza, ukaba wajyanywe ku wa Mbere utaha.
Rayon Sports na Mukura VS zari gukina ku wa Gatandatu Saa 18:30, zashyizwe ku Cyumweru Saa 15:30, umukino wa Kiyovu Sports na Marine FC ukurwa ku wa Gatandatu Saa 15:00 ushyirwa ku wa Kabiri aho wasimbuwe n’uzahuza Al-Hilal na Gorilla FC, ubundi wari uteganyijwe ku Cyumweru Saa 16:30.
Inkuru ya IGIHE