Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama 2026 kuri Kigali Pele Stadium, Gasogi United FC yatsinzwe na Musanze FC ibitego 3-0 mu mukino w’Umunsi wa 14 wa Shampiyona y’u Rwanda, uba umukino wa gatandatu wikurikiranya nta ntsinzi.
Gasogi United FC yari yakiriye Musanze FC, ariko isabwa gutsinda kugira ngo yongere yigarurire icyizere kuko yari imaze iminsi imikino itanu yikurikiranya itabona amanota atatu.
Ku munota wa kane w’umukino Musanze FC yari yamaze kubona igitego cya mbere cyatsinzwe na Hakizimana Tity, ku munota wa 21 hajyamo icya kabiri cyashyizwemo na Katembo Lubila, mu gihe Shaban Hussain yashyizwemo icya gatatu ku munota wa 41.
Mu gice cya kabiri nta kindi gitego cyigeze gishyirwamo, umukino urangira ari ibitego 3-0, byashyize Musanze FC ku mwanya wa gatandatu n’amanota 22 ku rutonde rw’agateganyo rwa Rwanda Premier League.
Gasogi United FC yakomeje kuba ku mwanya wa cyenda n’amanota 19, n’umwenda w’ibitego umunani.
Indi kipe ikomeje kuba mu bihe bibi ni Amagaju FC yatsinzwe na Marine FC, ikomeza kuba ku mwanya wa 16 n’amanota 12. Ni mu gihe Marine yageze ku mwanya wa kane n’amanota 25.
Kuri Kigali Pele Stadium hategerejwe undi mukino usoza iy’Umunsi wa 13 wa Shampiyona y’u Rwanda ugomba guhuza Gicumbi FC yakira Al Hilal SC.