Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaniro ho mu karere ka Huye yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo kudatabara uri mu kaga, aho asanze n’abandi bayobozi batatu ndetse n’umuturage baketsweho uruhare mu rupfu rw’umuntu wapfiriye ku biro by’umurenge.
Amakuru avuga ko ku wa 16 Ukuboza 2026, hari umuturage waketsweho ubujura bw’inka, maze akubitwa n’abaturage, banamujyana ku biro by’umurenge, ashyirwa muri kimwe mu byumba byaho arahapfira, maze hahita hafatwa abayobozi batatu n’umuturage, ariko iperereza rirakomeza, binagera ku Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaniro.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu muyobozi akurikiranweho icyaha cyo kudatabara uri mu kaga, ari na yo mpamvu yatawe muri yombi kugira ngo akorweho iperereza.
Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa yatawe muri yombi ku wa 21 Ukuboza 2025, nyuma y’uko ku wa 16 Ukuboza 2025, hari abandi bayobozi batatu barimo; umukozi w’umurenge ushinzwe imari n’ubutegetsi, mu Murenge wa Rwaniro, Umuyobozi ushinzwe imibereho mu kagari (SEDO), umukozi w’urwego rwa DASSO ndetse n’umuturage bari batawe muri yombi.