July 6, 2026

Impinduka zikomeye mu burezi! Abarimu b’amashuri abanza bagiye kongererwa ibisabwa

Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB) rwatangaje ko hari gutekerezwa kuvugurura uburyo abarimu bigisha mu mashuri abanza bategurwa, aho byagaragajwe ko igihe bamara mu mashuri nderabarezi ari gito kandi gikeneye kongerwa, ndetse hakaba hashobora kuzajya hasabwa ko umwarimu w’abanza aba yararangije kaminuza.

Ibi bije mu gihe raporo ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko mu Rwanda hari abarimu barenga 133.000, ariko abenshi bakaba bafite impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye.

REB ivuga ko iri kuvugurura bigamije kongera ireme ry’uburezi, cyane cyane ku musingi w’amashuri abanza, aho hitezwe ko umwarimu uzahigisha azajya aba afite ubumenyi bwisumbuye kurushaho.