Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere “Rwanda Premier League” rwashyize ahagaragara uko amakipe azahura mu mikino yo kwishyura ya 2025/26, umukino uba utegerejwe na benshi uzahuza Rayon Sports na APR FC ushyirwa ku wa 2 Gicurasi.
Mu gihe hari amakipe yamaze gusoza imikino yayo ibanza, asigaje myinshi akaba asigaje itatu, Rwanda Premier League yamaze gushyira hanze uko imikino yose isigaye izakinwa.
Hagaragajwe ko imikino yo kwishyura izatangira ku wa 30 Mutarama hakinwa umukino uzahuza Al-Merrikh na AS Muhanga, mu gihe Shampiyona izasozwa tariki 29-31 Gicurasi 2026 hakinwa Umunsi wayo wa 34.
Imikino ibanza ya Shampiyona y’u Rwanda yatinze kurangira bitewe n’imikino yiyongereyemo biturutse ku makipe abiri yo muri Sudani, Al Hilal SC na Al Merrikh SC, yombi yongewemo nyuma.