Umukinnyi wa filime, Uwihoreye Jean Bosco wamamaye nka Ndimbati muri sinema Nyarwanda ari mu gahinda nyuma y’uko nyina umubyara yitabye Imana kuri uyu wa 14 Mutarama 2026.
Ntitwabashije kumenya icyaba cyatwaye ubuzima bw’uyu mubyeyi, gusa amakuru avuga ko yitabye Imana yari amaze iminsi mu rugo rw’umuhungu we, ruri mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, ahazwi nka Norvège.
Ndimbati yamamaye muri sinema y’u Rwanda by’umwihariko akaba azwi cyane muri filimi ‘Papa Sava’ ya Niyitegeka Gratien.
