
Emmanuel Macron uyoboye igihugu cy’u Bufaransa yatangaje ko hari umukuru w’igihugu cyo muri Afurika wamuhamagaye amubaza niba mu gihugu cye habaye ihirikwa ry’ubutegetsi bwe, biturutse ku makuru y’ibihuha yari yabonye kuri Facebook.
Perezida w’u Bufaransa yavuze ko ku Cyumweru tariki 14 Ukuboza 2025, yakiriye ubutumwa bwa mugenzi we wo muri Afurika wari uhangayikishijwe n’ibiri kuba mu gihugu cye. Gusa ntiyavuze amazina y’uwo mukuru w’igihugu.
Uwo muyobozi yahamagaye Macron nyuma yo kubona amashusho yakwirakwijwe cyane kuri Facebook agaragaza umunyamakuru uri imbere ya Élysée avuga ko habaye ihirikwa ry’ubutegetsi mu Bufaransa. Nubwo ayo makuru yari ibinyoma bigaragara, yatumye bamwe mu bayobozi bo mu mahanga bagira impungenge zikomeye.
Ibi Macron yabivugiye mu biganiro yagiranye n’abasomyi b’ikinyamakuru La Provence i Marseille, aho yagarukaga ku kibazo cy’igenzura ry’imbuga nkoranyambaga.