Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Ukuboza 2025 ni bwo Hakizimana Muhadjiri yafashe rutemikerere yerekeza mu gihugu cya Kenya aho agiye gusinyira ikipe ya Nairobi United amasezerano y’amezi atandatu.
Mbere yo kugenda yavuze ko kuba hari abantu bagiye bamwita umusaza ari ibisanzwe mu Rwanda ndetse yerekana ko abo ari ababa bashaka kumuca intege gusa akaba agiye gukora cyane kugira ngo abemeze.
Hakizimana Muhadjiri yerekeje muri Kenya nyuma y’uko yaherukaga gutandukana na Police FC baseshe amasezerano.
