Nta kiruhuko cyo guterana amagambo hagati ya bamwe mu banyamakuru ba siporo mu Rwanda, aho kuri ubu abagezweho ari Imfurayacu Jean Luc wa B&B FM Kigali na Musangamfura Christian ‘Lorenzo’ wa SK FM.
Guterana amagambo kw’aba banyamakuru bombi kwabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Gashyantare, nyuma y’itangazo ryashyizwe hanze na Rayon Sports yihangangiriza Umunyamakuru wa Radio Rwanda, Rugaju Reagan kubera ibyo yatangaje ku gutandukana kwayo n’umukinnyi Serumogo Ali.
Rayon Sports yashyize iri tangazo ku mbuga nkoranyambaga zayo Saa 12:13, nyuma y’iminota ibiri [Saa 12:15], Umunyamakuru wa B&B FM, Imfurayacu Jean Luc, arivugaho ahatangirwa ibitekerezo, akoresha ifoto y’ubutumwa [post] bw’Umunyamakuru wa SK FM, Musangamfura Christian ‘Lorenzo’, bwo bwari bumaze iminota ine bugiye ku rubuga rwa X aho yari yasangije abamukurikira iri tangazo.
Imfurayacu yongeyeho amagambo agira ati “Ishyuke [Congratulations] Lorenzo. Komerezaho rwose aho Ngabo Roben yari agejeje. Nshimye ko munamushimiye ku kazi keza yakoze uriya musore.”
Ubu butumwa ntibwakiriwe neza na Lorenzo wari mu kiganiro Urukiko rw’Ikirenga kuri SK FM, ashimangira ko ibyo Imfurayacu yakoze ari ukugaragaza ko ari we wasimbuye Ngabo Roben nk’uko byari bimaze iminsi bivugwa kuva mu mpera z’icyumweru gishize.
Ati “Ari kunshimira se nk’umuntu ufite aka kazi? Ni iby’iki? Jean Luc ko ari umuntu nubaha […]”