Mu rugo rw’umuturage utuye mu Mudugudu w’Akabakene, mu Kagari ka Higiro, mu Murenge wa Nyanza, ho mu Karere ka Gisagara, hateguwe igisasu cyo mu bwoko bwa grenade kuri uyu wa 31 Ukuboza 2025, bikorwa n’urwego rushinzwe gutegura ibisasu.
Kumenyekana kw’iyi grenade kwaturutse ku makimbirane, aho umugore witwa Nibarere Marie Rose w’imyaka 51 yaregaga umugabo we witwa Mutabaruka Théophile w’imyaka 49 ko afite grenade imanitse mu gikoni, ndetse abitangariza mu nteko y’abaturage ku wa 30 Ukuboza 2025.
Nyuma yo kumurega, inzego z’umutekano zahise zikurikirana, zisanga ari iyo mu bwoko bwa Totasi, maze uwo mugabo avuga ko yayitoye mu 2020 mu ishyamba.
Inzego z’umutekano zagiye kuyitegura ku wa 31 Ukuboza 2025, maze urusaku rwayo ruteza impanuka yakomerekeje abantu babiri barwumvise bagahunga.
Source: IGIHE