Abanyerondo batatu bo mu Karere ka Gatsibo bo mu Murenge wa Kabarore, bari guhigishwa uruhindu nyuma yo gukubita umugabo w’imyaka 50 bikekwa ko yari yibye igitoki bikamuviramo urupfu.
Byabaye mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Mutarama 2026, mu Mudugudu wa Bihinga mu Kagari ka Kabarore mu Murenge wa Kabarore.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore, Rugaravu Jean Claude, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko aba bagabo batatu bari ku irondo, bigeze mu ijoro babona umugabo uri mu kigero cy’imyaka 50 wakekwagaho kwiba igitoki, baramukubita bimuviramo urupfu.
