March 6, 2026

Gasabo: Abasore babiri bafatiwe mu cyuho batetse inyama z’imbwa bikekwa ko bashakaga kuzigaburira abana

Abaturage bo mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Jabana, Akagari ka Ngiryi, Umudugudu wa Nyange, baguye gitumo abasore babiri bari batetse inyama izindi bataraziteka bigakekwa ko izo nyama ari iz’imbwa.

 

Nk’uko iyi nkuru yatangajwe na BTN ku mbuga nkoranyambaga zayo, aba abasore babiri baharagara ku mafoto bakekwaho kubaga imbwa bagamije kuzigaburira abana b’abaturanyi.

 

Bikavugwa ko atari ubwa mbere baba bakoze icyo kintu kuko abatuye muri ako kagace bavuga ko nta muntu ugitunga imbwa kubera abo basore, kuko bahora baziba.

Biravugwa ko aba basore atari ubwa mbere babaze imbwa ngo kuko ntawe ugitunga iri tungo muri aka gace