March 6, 2026

Dore ibyo utabwiwe ku rubuto rwa avoka dukunda turi benshi

Ntawe ushidikanya ku buryohe bwa avoka, wayirya ku mugati mu gitondo, ukayishyira ku mvange, ukayikoramo umutobe n’ibindi byinshi. Niba utarya avoka warahombye pe!

 

Usibye kuba avoka ziryoshya ibintu byose bazishyizemo, zigira n’intungamubiri nyinshi turi bugarukeho nyuma yo kukubwira aho izina ry’uru rubuto ryakomotse.

 

Icyatumye mpitamo kuvuga kuri avoka uyu munsi, ni ubusobanuro bw’ijambo ‘avocat’. Ijambo ‘avocado’ cyangwa se ‘avocat’ rikomoka ku ijambo ahuacatl ryo mu rurimi rw’iki-Nahuatl cyakoreshwaga n’aba-Aztecs ba kera bahoze batuye mu gihugu cya Mexique mu myaka irenga 5000 ishize. Iryo jambo rikaba risobanura udusabo tw’intanga.

 

Igihe abakoloni bo muri Espagne bageraga muri iki gihugu bahinduye iri jambo mu rurimi rwabo riba ‘aguacate’ ari naryo ryaje guhinduka avocado dukoresha uyu munsi.

 

Abaturage b’aba-Aztec bari bazi kwitegereza. Na none bizeraga ko avoka zitera uburumbuke wenda akaba ari nayo mpamvu bazitiriye udusabo tw’intanga.

 

Avoka ni nziza cyane ku mubiri. Zifitemo vitamin K ikomeza amagufa igatuma amaraso avura, vitamin E irinda kwangirika k’umubiri, vitamin C ikomeza ubwirinzi bw’umubiri, vitamin B 1 kugera kuri 6, hamwe n’izindi nyinshi sinazivuga ngo mbivemo. Zose hamwe zigera kuri 11.

 

Niba ushaka kugira uruhu rwiza, umutima wawe ugakora neza, kandi ukagira imbaraga, avoka yiteguye kubigufashamo. Ubwo mutegereje ko mvuga ku burumbuke? Yego. Avoka zigira vitamin zongera uburumbuke ku bagabo n’abagore. Vitamin C, vitamin E na Zinc ziba muri avoka zituma intanga ngabo zirushaho kugira ireme. Nanone Folate cyangwa se vitamin B9 ibamo ifasha abagore gusama kandi ikarinda inda zikiri nto kuvamo. Nubwo avoka zidahagije ngo ugire ubuzima bwiza, zishobora kubigiramo uruhare runini.