March 6, 2026

DJ Pius agiye guhurira mu gitaramo na DJames muri Amerika

DJ Pius umaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ategerejwe mu gitaramo agiye guhuriramo n’umuhanga mu kuvanga imiziki mu Bwongereza DJames, uyu akaba anaherutse i Kigali mu 2024.

 

Iki gitaramo byitezwe ko kizabera mu Mujyi wa Boston ho muri Leta ya Massachusetts ku wa 22 Werurwe 2026, kikazabera mu kabyiniro gaherereye mu nyubako yitwa ‘Encore Boston Harbor’ ifite hoteli y’inyenyeri eshanu ndetse na Casino ikomeye muri uyu mujyi.

 

DJames ni umwe mu bahanga mu kuvanga imiziki mu Bwongereza, uyu akaba yaramenyekanye cyane ubwo yakoranaga n’abahanzi barimo Drake na Sean Kingston mu bitaramo bizenguruka Isi bagiye bakora mu myaka ishize.

 

Uyu muhanga mu kuvanga imiziki yakoranye n’abahanzi barimo Burna Boy, Asake, Chris Brown na Stefflon Don.

 

Ubwo aheruka i Kigali, Djames yageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa 29 Ugushyingo 2024, icyo gihe akaba yari yitabiriye igitaramo cyari cyiswe ‘Yin Yang’ yagombaga gukorera muri Mundi Center ku wa 30 Ugushyingo 2024.

 

Icyo gihe yataramanye n’abarimo DJ Toxxyk, DJ Lamper, DJ June na DJ Trick n’abandi barimo DJ Spinny Umunyarwanda uri mu bafite izina rikomeye muri Uganda.

Inkuru ya IGIHE