DJ Cuppy wamamaye mu kuvanga imiziki ukomoka muri Nigeria, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gufata ikiruhuko ku mbuga nkoranyambaga, ku buryo azamara igihe atazikoresha.
Uyu mukobwa wamenyekanye cyane no mu gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye, yabitangaje abinyujije ku rubuga rwa X, aho yasangije abakunzi be imyanzuro yafashe mu ntangiriro z’umwaka mushya.
Asobanura impamvu y’iki cyemezo, DJ Cuppy yavuze ko akeneye igihe cyo kwiherera kugira ngo yisubireho, atekereze kandi yongere kwiyegereza Imana.
Yakomeje avuga ko yasanze bikenewe ko atangira kwiyiriza iminsi 21, ibintu bigomba kumufasha gukemura bimwe mu bibazo bye bwite no kwitegura neza umwaka mushya wa 2026.