March 6, 2026

DJ Ayanda ukundirwa ikimero mu muziki wa Afurika y’Epfo ategerejwe i Kigali

Nomhlekhabo Ayanda Ngoma-Seitei wamenyekanye nka DJ Ayanda akaba umuhanga mu kuvanga imiziki, ategerejwe i Kigali mu gitaramo akorera ahitwa muri ‘Green Lounge’ ku wa gatanu tariki 6 Werurwe 2026.

 

DJ Ayanda w’imyaka 24 y’amavuko ategerejwe i Kigali mu gitaramo azahuriramo n’abarimo Logan Joe, DJ Phil Peter, DJ Higa n’abandi banyuranye.

 

Uretse gukundirwa ikimero cye, DJ Ayanda anakundirwa ubuhanga bwe mu kuvanga imiziki yo mu njyana zigezweho nka Afro-tech, Afro-house n’Amapiano. Ndetse uyu mukobwa akaba azwi cyane mu bijyanye no kumurika imideli aho ashinze inzu itunganya inzara yitwa ‘Kahuna’.

 

Uyu mukobwa ari mu bakundirwa ikimero uzwiho n’ubuhanga mu kubyina, by’umwihariko ni umwe mu bo itangazamakuru rya Afurika y’Epfo rigaragaza ko umuziki uhanze amaso.