Yvan Muziki na Marina baherutse kwiyemeza kurushinga bakiriye ku meza inshuti zabo mu mugoroba wo kwinegura wabereye muri Delight Hotel i Nyarutarama mu ijoro ryo ku wa 21 Gashyantare 2026.
Mu ijoro ryo ku wa 13-14 Gashyantare 2026 mu gitaramo cyo kumurika album ya mbere ya Yvan Muziki, yaratunguranye yambika impeta y’urukundo Marina amusaba ko yazamubera umugore ndetse biyemeza kurushinga.
Muri ibi birori Yvan Muziki yashimiye abitabiriye ibirori byabo, ahamya ko we na Marina bamaze imyaka itandatu mu rugendo rw’urukundo rwaranzwe n’ibibazo, icyakora bakabitsinda uyu munsi bakaba bariyemeje kurushinga.
Mu Kiganiro na IGIHE dukesha iyi nkuru, Yvan Muziki na Marina bahamije ko bari mu myiteguro y’ubukwe icyakora bagira ibanga itariki n’ukwezi bazabukorera, gusa bahamya ko ari muri uyu mwaka.