Hamenyekanye ikipe yo mu Rwanda Seninga Innocent ashobora kwerekezamo nyuma yo gutandukana n’iyo yatozaga muri Djibouti
Ubuyobozi bwa Etincelles FC bugeze kure ibiganiro n’Umutoza Seninga Innocent ushobora guhabwa iyi kipe mu gihe gisigaye ngo uyu mwaka w’imikino urangire. Etincelles FC nta mutoza ifite nyuma y’uko kuva mu Ukuboza, Nzeyimana Mailo yashinjwe guta akazi adasabye uruhushya ndetse ntasubize amabaruwa yandikiwe.