Nyagatare: Barataka gukora urugendo rurerure bajyanye amata ku ikusanyirizo
Bamwe mu borozi b’inka bo mu Karere ka Nyagatare bagemuraga amata ku ikusanyirizo rito rya Gakagati riherereye mu Murenge wa Rwimiyaga, bavuga ko rimaze imyaka ibiri rifunze imiryango bitewe no kwangirika k’umuhanda, ubu babaka basigaye bakora urugendo rw’ibilomotero birindwi bayajyanye ku ikusanyirizo rinini.