March 6, 2026

CAF iri mu iperereza ku bakinnyi bateje imvururu muri CAN 2025

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), ryatangaje ko ryatangiye gukora iperereza mu bakinnyi, abatoza n’abasifuzi baba baragize uruhare mu guteza imvururu ku mikino yahuje Nigeria na Algeria n’uwa Maroc na Cameroun.

 

Ubwo Cameroun yamaraga gutsindwa na Maroc ibitego 2-0, habayemo gushyamirana biturutse ku kutishimira ibyemezo by’abasifuzi, aho bamwe bavugaga ko ikipe ya Cameroun izwi nka Les Lions Indomptables yagombaga kuba yarahawe penaliti ariko ikazimwa bikaba intandaro yo kuvamo.

 

Undi ni uwo Nigeria yatsindiyemo Algeria ibitego 2-0, abafana ndetse n’abakinnyi ba Algeria bashyamirana n’abasifuzi bayoboye umukino kugera mu rwambariro, na bo bagaragaza kutishimira uko imisifurire yakozwe.

 

CAF yamenyesheje abakunzi b’umupira w’amaguru muri Afurika ko “yakusanyije amashusho na raporo zo ku mukino, bigaragaza ko habayemo imyitwarire mibi ku mpande zombi.”

 

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Mutarama 2026, ni bwo CAF yashyize hanze itangazo rivuga ko iri gukusanya ibimenyetso bigaragaza ibibazo by’imvururu byabaye mu mukino ya kimwe cya kane cy’Igikombe cya Afurika kiri kubera muri Maroc.