Umuririmbyi w’icyamamare mu njyana ya hip-hop wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Trevor Smith Jr uzwi ku izina rya Busta Rhymes, yatangaje ko atekereza kwimukira muri Nigeria no gushaka umugore.
Uyu muraperi w’imyaka 53 yabitangaje mu gihe yari hagati mu gitaramo mu iserukiramuco rya Detty December Fest ryabereye i Lagos, aho yavuze ko ateganya kwimukira muri Nigeria nyuma yo guhagarika umuziki, aho azanahashingira umuryango.
Yagaragaje ko urugendo rwe muri Nigeria rwari urwihariye cyane, ashimangira ko byamutwaye imyaka 15 ngo abone amahirwe yo kuhagera.
Busta Rhymes ntiyigeze ashaka umugore cyakora afite abana batandatu yabyaranye n’abagore bane batandukanye.