March 6, 2026

Burna Boy yongeye guca amarenga ko yaba yinjiye idini ya Islam

Rahman Jago, inshuti ya hafi cyane y’umuririmbyi w’icyamamare Burna Boy, yatangaje ko uyu muhanzi yamaze guhindura idini, yinjira muri Islam.

 

Rahman Jago aherutse gusangiza abamukurikira amashusho ya Burna Boy asingiza Allah, izina Abayisilamu bita Imana.

 

Ni amashusho yashyize ku rubuga rwa X, yongeraho ati “Allahu Akbar” bisobanuye ko Imana ari yo nkuru.

 

Burna Boy yari asanzwe ari umukirisitu. Kwinjira kwa Burna Boy muri Islam ntabwo ari bishya kuko byatangiye kuvugwa mu mpera z’umwaka ushize, gusa we yirinda kugira icyo abivugaho. Ni ubwa mbere umwe mu nshuti ze atangaje ko koko uyu mugabo yinjiye muri iri dini.