March 7, 2026

Bull Dogg yatangiye gusohora indirimbo zigize album ye yise “Impeshyi 15”

Umuhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda ndetse no hanze yarwo aho azwi ku izina rya Bull Dogg aherutse kugirana ikiganiro n’abanyamakuru ubwo yari yasuye Ingoro y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside no kubohora Igihugu, akaba yakomoje kuri album ye.

 

Ahereye ku ndirimbo ye nshya yise ‘Yo Fam’ yakoranye na Bushali, Bull Dogg yatangiye gusohora indirimbo zigize album ye nshya yise ‘Impeshyi 15’ yitegura gusohora mu minsi iri imbere cyane ko imirimo yo kuyitunganya yarangiye.

 

Ku rundi ruhande, indirimbo ya mbere igize iyi album yanagiye hanze ni ‘Yo Fam’ yakoranye na Bushali.

 

Byari byitezwe ko iyi album yakabaye yarasohotse mu myaka ibiri ishize, ariko inshuro nyinshi Bull Dogg yakunze kwigiza inyuma imirimo yo kuyisohora kugeza ubwo uyu munsi ari bwo atangiye gusohora indirimbo imwe ku yindi mu ziyigize.