March 7, 2026

Bruno Ferry wa Rayon Sports yatangiye gutekereza ku Ikipe y’Igabo z’Igihugu

Umutoza Rayon Sports, Bruno Ferry, ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa yatangiye gutekereza ku ikipe ya APR FC kugira ngo azahangane na yo ku mukino wa Super Cup uteganyijwe muri Mutarama 2026.

 

Tariki ya 10 Mutarama 2026, hateganyijwe umukino wa Super Cup uzahuza Rayon Sports na APR FC. Ni umukino utegerejwe na benshi, ndetse ufatwa nk’uwo kongera kwisubiza ikuzo kuri Gikundiro idaheruka intsinzi imbere y’Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda.

 

Bruno Ferry yatangaje ko yatangiye gutekereza kuri uyu mukino, ndetse yagize amahirwe yo kureba umukino wa APR FC agasanga ari ikipe itoroshye kandi ku myanya yose.

 

Uyu mutoza aracyari mushya kuko mu mpera z’icyumweru gishize nibwo yageze mu Rwanda avuye iwabo mu Bufaransa ndetse abona n’umwanya wo gukurikira umukino Rayon Sports yatsinzemo Gorilla FC ibitego 2-1.