March 16, 2026

Bruce Melodie ari mu mushinga w’indirimbo n’icyamamare Oxlade

Bruce Melodie umaze iminsi i Burayi aho yanakoreye igitaramo ku wa 7 Werurwe 2026, ari gukorana umushinga w’indirimbo na Oxlade wamamaye mu ndirimbo nka ‘KU LO SA’.

 

Amakuru yatangajwe na IGIHE aravuga ko Bruce Melodie ari kubarizwa mu Bufaransa aho yanahuriye na Oxlade bahita batangira umushinga wo gukorana indirimbo nubwo nta gihe izasohokera kiremezwa.

 

Ikuforiji Olaitan Abdulrahman wamamaye nka Oxlade uri gukorana na Bruce Melodie indirimbo asanzwe ari umwe mu bahanzi bagezweho muri Nigeria.

 

Uyu muhanzi akunze kuba yibereye mu bihugu by’i Burayi cyane ko yasinye muri sosiyete ishinzwe kureberera inyungu ze nka Epic Records mu Bufaransa, Columbia Records mu Bwongereza.

 

Oxlade ukunzwe mu ndirimbo nka ‘KU LO SA’, ‘Away’ n’izindi uretse umuziki akunze kuvugwa mu nkuru zinyuranye by’umwihariko umwaka wa 2022 ubanza atazawibagirwa.